Nyuma y’inkundura y’amagambo ikomeje kujya mbere hagati y’uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bafana b’indani, ubu noneho Sam Karenzi yiyemeje guhangana na Sadate avuga ko agomba kumukura mu nzira za Rayon Sports kuko nta jambo akiyifiteho.
Mu majwi ya Sam Karenzi ubwo yari mu kiganiro kuri SK FM, yumvikanye annyega Sadate ndetse avuga ko nubwo yiyita ko afite imbaraga ko ntazo afite ahubwo ari izo yiyitirira, ahubwo ko yibaza aho Sadate akura izo gukomeza kwitambika mu bintu bya Rayon Sports.
Sam Karenzi avuga ko ariwe muntu ujya ushobora gucecekesha Sadate bityo rero ko agiye kuyobora urugamba rwo kumukura mu nzira za Rayon Sports.
Ibi byose bije nyuma yuko Sadate atangaje ko yifuza kugura Rayon Sports ndetse agatangaza ko azayitangaho milliari zigera kuri 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umva Amajwi ari muri video ikurikira yuko Sam Karenzi yifatiye ku gakanu Sadate.