Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.
Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Byitabiriwe n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi.
Uyu mukobwa yakoze ibi birori mu gihe mu minsi ishize, yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025. Kuri ubu, yanamaze kongera izina ry’umugabo mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yiyita Vestine Ouédraogo.
Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa
Vestine agiye kurushinga ku myaka 23 y’amavuko
Vestine aganira na murumuna we Doracs basanzwe baririmbana
Ubwo Vestine yakataga ‘cake’ yo gusangira na bagenzi be bari bitabiriye ibi birori
Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo, ubwo yahamyaga isezerano rye na Vestine ryo kubana nk’umugabo n’umugore