Ad
Ad
Ad
Ad

INKURU IBABAJE: Rutahizamu Diogo Jota wa Liverpool na Portugal wari ufite imyaka 28, yitabye Imana

Inkuru ibabaje yaturutse muri Espagne ivuga ko rutahizamu w’ikipe ya Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Diogo Jota Texeira, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu mujyi wa Zamora.

Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano muri Espagne avuga ko impanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, ubwo imodoka Jota yari atwaye yanyereye ku muhanda wanyerera, ikagongana n’ikamyo yavaga mu mujyi wa Madrid. Nubwo abaganga bagerageje kumutabara byihuse, byarangiye apfuye agihumeka.

Diogo Jota yari umwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago y’u Burayi. Muri uyu mwaka wa 2025, yari amaze gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) hamwe na Liverpool, anafasha ikipe y’igihugu ya Portugal kwegukana UEFA Nations League.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Jota yakoze ubukwe n’umukunzi we Ruta Cardoso, umugore bari bamaze igihe kinini babana kandi bafitanye abana babiri.

Abakunzi ba ruhago ku isi hose bakomeje kugaragaza agahinda gakomeye, batanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Jota ndetse n’abo bakinana mu makipe atandukanye.

Jota yari azwi nk’umukinnyi w’intyoza, witanga kandi uhora wicisha bugufi. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku muryango wa ruhago, ku muryango we bwite, no ku gihugu cya Portugal.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *