Inkuru ibabaje! Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ yatezwe n’abagizi ba nabi bamutema umutwe

Turahirwa Moses, umunyamideli uzwi cyane washinze inzu ihanga imideli ya Moshions, izwiho kwambika ibyamamare n’abayobozi bakomeye ku Isi, yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze.

Nk’uko byatangajwe na BTN TV, abo bagizi ba nabi bamugabyeho igitero, bamukomeretsa umutwe bikomeye bamukubise n’intwaro gakondo. Gusa, ku bw’amahirwe, Turahirwa ntiyahasiga ubuzima. Nubwo we yabashije kurokoka, imbwa ye bari kumwe yo yishwe muri icyo gitero.

Turahirwa ari gukomeza gushyira imbaraga mu gukora imideli yo ku rwego rwo hejuru, yihariye kandi itandukanye. Icyakora, yifuza gukomeza gushyira umwihariko ku mideli igenewe abantu bake cyane bafite ubushobozi bwo kuyigondera.

Ibi byose byerekana ko Turahirwa akomeje urugendo rwe mu ruganda rw’imideli, nubwo yahuye n’ibizazane bikomeye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *