Inkuru ibabaje! Umugore wari uri kwitegura ubukwe yakoze impanuka ubwo yari atwaye imodoka ahita apfa, umugabo we bamuhamagaye ngo ajye aho impanuka yabereye nawe akora impanuka

Ku wa kane w’iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2025 , Couple y’umugore n’umugabo biteguraga gushyingirwa bapfuye ku munsi umwe mu mpanuka ebyiri zitandukanye gusa zabereye mu muhanda umwe.

Ahagana mu masaha ya saa munani z’umugoroba, umugore witwa Alexus yari avuye ku kazi atashye, ageze mu nzira abura control mu muhanda imodoka ye imurenza umuhanda ahita ahasiga ubuzima.

Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko uyu mugore imodoka ye yamurengeje umuhanda gusa ko nta mukandara yari yambaye bikaba byatumye avunika igikanu agahita apfa.

Ubwo  ibyo byamaraga kuba hari  uwamenyesheje umugabo we John “JR” Collins, ngo agere aho impanuka yabereye gusa nawe munzira ajya aho impanuka yabereye ntibyagenda neza.

Uyu mugabo uzwi nka Jr, Police yatangaje ko yatwaye imodoka afite igihunga kinshi, ubwoba n’agahinda bigatuma abura control ubwo yari ageze mu muhanda Imodoka y’umugore we yakoreyemo impanuka bituma arenga umuhanda agonga igiti aravunika cyane ahita ahasiga ubuzima.

Alexus Lee n’umugabo we John “JR” Collins, bari batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 4 witwa Gabriel ndetse bakaba biteguraga kubana byemewe n’amategeko mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2026.

Uyu mwana w’umuhungu yasigaranye na Nyirakuru ndetse na murumuna wa Mama we nabo batuye aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *