Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Keza Terisky ushinja Miss Muyango gushaka kumwubikira imbehe, ibyatumye batanabasha guhurira mu kazi bari gukorana mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2025.
Intambara y’amagambo hagati y’aba bagore yatangiye gututumba mu minsi ishize, Keza Terisky ashinja Miss Muyango kuba amufitiye urwango rutuma anashaka kumwubikira imbehe.
Ni intambara yatangiye gututumba mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2025, aho Keza Terisky yabanje kuburira Miss Muyango ko iby’ibibazo bafitanye agiye kubishyira hanze.
Ati “Muyango ubutumwa wanyoherereje bwangezeho, ariko njye sinshaka kugutumaho nyuze ku bandi bantu […] urwango umfitiye uzarwereke Abanyarwanda barumenye. Nanjye nzabone uko nzakwirinda ariko nabatwegereye badufashe kutazigera tugira aho duhurira.”
Keza Terisk ahamya ko yatunguwe n’uko Miss Muyango yashatse kumwubikira imbehe mu kazi bagombaga guhuriramo mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2025.
Ni akazi bagombaga guhuriramo na Shaddyboo mu kabari kitwa Paddock Lounge, icyakora Terisky avuga ko ku wa 26 Kamena 2025, Muyango yahamagaye ba nyir’akabari ababwira ko badashobora gukorana ko bakwiye guhitamo umwe.
Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira, Keza Terisky yavuze ko we yafashe icyemezo cyo kureka ako kazi ahitamo kugaharira Miss Muyango ari nayo mpamvu atigeze agera ahabereye ibi birori.
Keza Terisky yavuze ko ku bwe atumva imvano y’urwango Miss Muyango yamweretse ati “Njye sinzi ikintu na kimwe mpfa nawe cyatuma unkora ibyo wirirwa unkora. Ubushize uko byagenze urabyibuka ko wansabye imbabazi nkakumva tukabirangiza, ariko gushaka kumbuza umugati byo warengereye.”
Uyu mugore yibukije Miss Muyango ko badakwiye kuba bagira ibyo bapfa kuko buri wese aba ashakakisha ubuzima ku buryo yabaho neza agatunga n’umwana we neza.
Ku rundi ruhande ariko ntabwo Miss Muyango arigera avuga ku byo ari gushinjwa na Keza Terisky.