Umutwe wa M23 wirukanye abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo mu mudugudu wa Mulema, Groupement ya Kisimba ho muri Teritwari ya Walikale, nyuma yo kubakubitira mu mirwano.
Imirwano ikomeye yasakiranyirije impande zombi ku Cyumweru tariki ya 8 Kamena.
Amakuru avuga ko ingabo za M23 zari ziturutse ahitwa Kalonge zateye ibirindiro bya Wazalendo byari biri muri Mulema; mbere yo kwigarurira kariya gace.
Nyuma y’uko Wazalendo zari zimaze guhunga, ngo M23 yatwitse ibirindiro byazo n’ahandi hantu hatandukanye mbere yo kuhava na yo ikagenda.
M23 igenzura ibice byo muri Groupement ya Kisimba kuva muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yinjiraga muri Teritwari ya Walikale.