Ingabo za M23 zongera gufata utugari twa Kasheke, Lemera, Bugamanda, Katana na Bushaku 1, Bushaku 2 na Chofi, aho utwo duce twose tubarizwa mu turere twa Kabare na Kalehe mu ntara ya Sud-Kivu.
Kubera uko aba barwanyi bongeye kugaba igitero bafite amakamyo 9 yuzuye abarwanyi b’imitwe ya M23 ku muhanda Bukavu-Goma, amatsinda y’abitwaje intwaro yitwa Wazalendo yahisemo guhunga iva muri ibyo bice kuko bari bacye cyane ugereranyije n’abo barwanyi ba M23.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, amakuru aturuka ku bahatuye avuga ko M23 yavuye mu gace ka Luhihi mu karere ka Kabare, yiyunga ku zindi ngabo zayo zari zimaze kuva muri Katana zigana Chofi, hafi y’umujyi wa Kalehe.
Nubwo M23 yavuye muri Luhihi, ntibihindura ku murongo mugari w’akarere bafite mu maboko yabo, kuko Luhihi igikomeje kuba mu butaka bayobora. Kugeza ubu, nta ngabo za leta cyangwa iz’imitwe y’auto-défense za Wazalendo zishobora kongera gucunga Luhihi igihe kirekire.