Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, wigaruriye agace ka Luciga gaherereye muri Chefferie ya Luhwinja, Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe wigaruriye kariya gace nyuma y’imirwano itamaze igihe kinini mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yawusakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Agace ka Luciga kari mu tugize intara ya Kivu y’Amajyepfo dusanzwe dukungahaye ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.
M23 yakigaruriye nyuma y’aka Kaziba ko muri Teritwari ya Walungu ingabo zayo ziheruka kwisubiza.
Amakuru kandi avuga ko ingabo z’uyu mutwe zishobora gukomereza i Mwenga-Centre.
M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje kubera ibiganiro biyihuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.