Intare za Sarambwe zibasiye ibirindiro bya FDLR na Wazalendo muri Tongo

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo abaturage ba Kahunga, Gurupoma ya Tongo, muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru) bakanguwe n’urusaku rw’intwaro mu gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 25 Gicurasi.

Urwo urusaku rw’imbunda ziremereye zarashishwaga na M23 rwumvikanaga kuva Kirima ibisasu byerekeza mu midugudu ya Kirumba na Kagando rwumvikanye kugeza nyuma ya saa sita, aho bivugwa ko yarasaga ibirindiro bya FDLR na Wazalendo, nkuko amasoko amwe avuga.

Umubare w’agateganyo w’abantu batanu bakomeretse n’umwe wapfuye, bose batuye i Kagando nibwo washyizwe ahagaragara.

Bavuga Kandi ko inyeshyamba zerekeza mu mujyi wa Bambo nk’uko  iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Nibura imiryango 900 yo muri Sheferi ya Bwito yahunze ingo mu byumweru bitatu bishize kugira ihungira muri Bambo-Centre, muri Teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano yabaye hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23 / AFC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *