Abatoza n’abakozi ba Rayon Sports baratabaza nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa, aho bamwe muri bo bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu.
Mu gihe Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019, iravugwamo umwuka utari mwiza kubera kudahemba bamwe mu bakozi bayo.
Umwe muri bo waganiriye na IGIHE, yavuze ko batorohewe n’ubukene kuko baheruka umushara muri Mutarama.
Ati “Inzara yo igiye kutwica. Duheruka guhembwa ukwezi kwa mbere. Mbere y’umukino wa Rutsiro FC [wabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize] hari abagize ‘staff’ bari banze kujya mu mwiherero. Bagiyeyo ubona ko batishimye.”
Undi yavuze ko igikomeje kubatera impungenge no kwiheba ari uko Shampiyona isigaje iminsi 12 ngo irangire, bityo nyuma y’icyo gihe bikazagorana kubona ubuyobozi bw’ikipe.
Ati “Ubu birashoboka ko bajya ku gitutu bakaduhemba nk’ukwezi kumwe, ubundi bikaba birarangiye, abantu bose bagahita bigendera, Perezida agakuraho telefoni.”
Mu mwaka w’imikino ushize wa 2023/24, abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports bahembwe igice cy’umushahara muri Gicurasi, ikindi gice bagihabwa basubukuye imyitozo muri Nyakanga 2024.
Undi waganiriye na IGIHE, yavuze ko ubu amafaranga make bafite yo kwifashishwa ari ibihumbi 300 Frw bahawe nk’uduhimbazamusyi mu cyumweru gishize, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC na Police FC.
Ati “Baduhaye ibihumbi 150 Frw kuri buri mukino. Ubu ni yo turi kwifashisha, ariko urumva biterwa n’ibibazo ufite. Hari n’abari mu madeni.”
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye aba bakozi kwihangana, bakazishyurwa mu gihe FERWAFA izaba yamaze gutanga amafaranga iyi kipe yatsindiye ubwo yabaga iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports yabaye iya kabiri mu bagabo no mu bagore muri iryo rushanwa ryasojwe tariki ya 4 Gicurasi 2025, izabona miliyoni 5 Frw muri buri cyiciro.
Abakinnyi ba Rayon Sports, bo baberewemo ikirarane cy’umushahara wa Mata, aho mu gihe cy’iminsi 30 ishize bahawe umushahara wa Gashyantare n’uwa Werurwe.
IGIHE yagerageje kuvugana na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ariko ntiyitabaga telefoni kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Rayon Sports ya mbere n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu aho izakirwa na Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uzabera mu Bugesera.