Inzego z’umutekano muri Ghana zakoze umukwabu udasanzwe zitahura umurundo w’Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ama-Cedis ya Ghana na zahabu, byari bipakiye muri kontineri zifashishwa mu kwambutsa ibicuruzwa.
Izo kontineri zari ziri mu nyubako ibikwamo ibikoresho, iherereye mu gace ka Sapeiman ho mu Majyepfo ya Ghana. Byagaragaye ko ayo mafaranga harimo n’amiganano.
Inzego z’umutekano zagiye kuhasaka nyuma yo guhabwa amakuru ko hari kontineri zibitswemo ibintu bitemewe.
Ayo mafaranga y’amadolari yasanzwe mu dukarito dukozwe mu mbaho tukaba twari twuzuyemo sima.
Utundi dusanduku dukozwe mu mbaho twafunguriwe muri iyi nzu ubwo hakorwaga uyu mukwabu, twabonetsemo andi mafaranga, inyuma bagaragaza ko harimo amakara.
Inzego z’umutekano zatangaje ko muri uyu mukwabu, hari izindi kontineri ebyiri zitabonetse kandi byari byizewe ko zirimo indi mitungo, ariko bavuga ko bakomeje ibikorwa byo kuzishaka.
Gusa bakomeje no gushakisha abantu bane bakekwaho ibi bikorwa, barimo umuyobozi wabo bivugwa ko yitwa Alhaji.
Mu bindi babonye muri iyi nyubako harimo ibyuma bikekwa ko ari zahabu, inoti nyinshi z’Ama-Cedi, n’indi myenda y’imyiganano y’Igisirikare cya Ghana.