Ishimwe Jean Paul n’Umubyeyi we barashinja abasore babiri bo mu Karere ka Muhanga gukebesha urwembe mugenzi wabo bagakomeretsa bikomeye ijosi rye.
Ishimwe wo mu Mudugudu wa Rubugurizo, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga avuga ko mu cyumweru gishize aribwo yakebwe n’abo basore.
Asobanura ko ubwo yari agiye kugura unités za Telefoni abasore babiri barimo kurya amandazi y’Umucuruzi bataguze, abatesheje baramufata bamukeba ijosi.
Ati:”Nababajije impamvu barya amandazi y’umuntu batishyuye babonye nsohotse banturuka inyuma bakeba ijosi”
Uyu musore w’Imyaka 29 y’amavuko avuga ko abo ashinja kumukomeretsa babonye yituye hasi bahita bahunga kuko abaturage bari bagiye kubafata.
Ati:”Banjyanye kwa Muganga ariko ntanga ikirego muri RIB hafatwa umwe muri bo undi aratoroka kugeza ubu akaba ataraboneka”
Ishimwe avuga ko uwo RIB yari yafunze yamaze icyumweru kimwe, babona agarutse kandi nta mafaranga yigeze atanga yo kumuvuza.
Ati:”Twababjije Ubugenzacyaha butubwira ko butemerewe gufunga umuntu utarageza imyaka y’ubukure kuko abo nshinja buri wese afite imyaka 17 y’amavuko”
Murangwayire Médiatrice, umubyeyi wa Ishimwe avuga ko abakomerekeje umuhungu we bagombye kubiryozwa kuko ibyo bakoze ari urugomo rukabije.
Ati:”Jye bantabaje bavuga ko umwana wanjye agiye gupfa kubera ko yavaga amaraso menshi”
Uyu mubyeyi avuga ko usibye kuvuza uwo bakomerekeje, no gusaba imbabazi batabikozwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Ndihokubwabo Vénuste yabwiye UMUSEKE ko uru rugomo rukimara kuba yakoze raporo igaragaza ibyo abo basore bakoreye mugenzi wabo ayohereza kuri RIB Sitasiyo ya Muhanga kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.
Ati:”Nta makuru twari dufite ko uwo musore yafunguwe “
Ndihokubwabo avuga ko nta kindi Inzego z’ibanze zakora kuko Urwego rwahawe raporo arirwo rufite impamvu yatumye arekurwa.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko umwe mu bakomerekeje Ishimwe Jean Paul yigeze gufungirwa icyaha nk’iki cy’urugomo nyuma aza kurekurwa.