Umuhanzi Nyarwanda Gisa Cyinganzo wamenyekanye cyane mu muziki Nyarwanda, mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu kwandikira indirimbo abandi bahanzi, ubuzima bwe ntibumeze neza nyuma yo gutabwa muri yombi ndetse akaba yarafunzwe.
Uyu muhanzi yari amaze igihe kinini abantu batazi iyo aba, abantu bibaza icyaba cyaramubayeho ariko bikabacanga.
Mu minsi mike ishize uyu muhanzi yaje kugaragara muri Gereza yo mu karere ka Muhanga, aho afungiwe, ndetse amakuru avuga ko yafunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Amakuru yizewe ahari avuga ko uyu musore yakatiwe gufungwa amezi 6.
Ubusanzwe uyu muhanzi ni umwe mu beza u Rwanda rwigize ugira kuko yari afite impano idasanzwe ariko iza kwangizwa n’ibiyobyabwenge byinshi.
Yaririmbye indirimbo nyinshi, nka urarira yakoranye na Amag The Black, n’izindi nyinshi.