Itangazo rya Rayon Sports rigenewe buri mufana wayo wose nyuma y’imvururu zabereye i Bugesera 

Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwasohoye itangazo rigaragaza akababaro batewe n’ibyabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, ubwo habaga umukino wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports FC, umukino utabashije kurangira uko byari biteganyijwe.

Muri iryo tangazo, Rayon Sports ivuga ko ibyabaye binyuranyije n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, zirimo gukina mu mucyo no kubahana. Iri tangazo ryagaragaje ko ibyo byabaye bitari bikwiye kandi bihabanye n’icyerekezo cyo kubaka siporo inoze.

Rayon Sports yashimangiye ubushake bwayo bwo gukorana n’inzego zose zibishinzwe zirimo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, n’izindi nzego bireba, mu gushaka ibisubizo birambye bigamije guteza imbere siporo mu Rwanda.

Yanagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye kandi zinoze zo gukumira ibisa n’ibyabaye, kugira ngo hatagira ibyongera kubaho bihungabanya umukino w’amaguru n’abawukunda.

Mu gusoza, Rayon Sports yijeje ko izakomeza gutanga umusanzu wayo mu kubaka umupira w’amaguru uzira amakemwa, wubakiye ku mucyo, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Itangazo ryasinywe n’ubuyobozi bwa Association Rayon Sports.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *