Itangazo ryihutirwa rya M23 nyuma y’ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Goma na Bukavu ishinzwa

Goma, ku wa 29 Gicurasi 2025 – Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) watangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, saa tanu za mu gitondo (11:00 AM), uzashyira ahagaragara raporo yawo ya mbere igaragaza igisubizo ku birego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bivugwa ko byabereye mu mijyi ya Goma na Bukavu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence KANYUKA, ushinzwe itangazamakuru muri AFC, iyi raporo izashingira ku ubuhamya n’ibimenyetso bifatika, kandi igamije gusubiza impungenge zagaragajwe n’imiryango mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bwa muntu, itangazamakuru, n’abandi bafatanyabikorwa bo mu gihugu imbere n’abo hanze.

AFC/M23 yavuze ko yiyemeje kuba inyangamugayo, kwerekana ukuri no gushyira mu bikorwa inshingano zayo imbere y’itangazamakuru, sosiyete sivile n’amahanga, ari nayo mpamvu iki gikorwa cyateguwe mu buryo bw’icyubahiro.

Iyo raporo izashyirwa ahagaragara binyuze mu muhango uzabera i Goma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *