Iwabo bamwita ‘Pt Messi’! Rayon Sports imanuye rutahizamu wamaze gufata indege iza i Kanombe

Assana Nah Innocent, umukinnyi ukomoka muri Cameroun ukina nka winger, ari mu rugendo ava i Douala yerekeza i Kigali aho agomba kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports FC.

Amakuru aturuka iwabo avuga ko uyu mukinnyi bakunze kwita “Pt Messi” yagaragaje impano idasanzwe mu kibuga, akinana na Bassane mu ikipe ya Coton Sport Garoua.

Uyu mukinnyi kandi yamenyekanye mu ikipe ya Fauve Azur Elite FC, aho yakiniraga mbere yo gufata urugendo rwerekeza muri Rayon Sports FC.

Uyu musore ategerejweho byinshi n’abafana ba Rayon Sports, dore ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gusatira izamu no guha imipira myiza bagenzi be mu kibuga. Ni andi mahirwe akomeye kuri Rayon Sports mu kwiyubaka no guharanira intsinzi mu marushanwa ari imbere.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *