Umukino wahuje Bugesera FC na Rayon Sports FC wabereye kuri Stade ya Bugesera waranzwe n’ibihe bikomeye ndetse n’imisifurire ishimishije. Uyu mukino waje guhagarara ku munota wa 57, ariko mbere y’aho, waranzwe n’uburyo bwiza umusifuzi mukuru Patrick yayoboye umukino, nk’uko byagaragajwe na Komiseri w’umukino, Bwana Hudu Munyemana.
Mu isesengura ryimbitse ryagaragaye muri raporo ya Komiseri, hagaragajwe uko Patrick yitwaye neza muri buri cyemezo gikomeye cyafashwe mu kibuga.
Ku munota wa 53, rutahizamu Abeddy wa Rayon Sports yagonganye n’umukinnyi wa Bugesera FC mu buryo busanzwe bugaragara mu mikino, bitari ugukorera ku bushake. Umusifuzi Patrick ntiyigeze ahubuka, yemera ko umukino ukomeza, icyemezo cyemewe kandi gishimwa na Komiseri w’umukino.
Bidatinze nyuma y’iyo minota, umukinnyi wa Rayon Sports, Hakim Bugingo wambaye nimero 24, yakoze ikosa ryavuzweho cyane ubwo yakiniraga nabi umukinnyi wa Bugesera FC mu rubuga rw’amahina. Patrick yahise atanga penaliti, icyemezo cyagaragajwe nk’icy’ukuri ndetse gishingiye ku mategeko agenga umupira w’amaguru. Komiseri Hudu Munyemana yashimye uko iki gikorwa cyagenze, yemeza ko Patrick yitwaye nk’umusifuzi w’umunyamwuga kandi wuje ubunararibonye.
Mu gusoza raporo ye, Hudu Munyemana yashimye cyane umusifuzi Patrick, amuvuga nk’umwe mu basifuzi beza igihugu gifite muri iki gihe. Yasabye ko yajya ahabwa imikino myinshi kugira ngo agire uruhare mu guteza imbere ireme ry’imisifurire mu Rwanda.
Iyi raporo ikaba ari imwe mu zifasha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gufata imyanzuro ku bijyanye n’imisifurire n’imyitwarire y’abayoboye imikino.