Joseph Kabila uri i Goma yakorewe ibya mfura mbi

Nyuma yuko hakwirakwiye Amakuru hirya no hino avuga ko uwahoze ari perezida wa Congo Joseph Kabila yaba yagarutse mu mugi wa goma kwifatanya na M233, ubu Leta ya DRC nayo yamaze kumufatira ingamba, ndetse ziza guhungabanya ubukungu bwe cyane.

Usibye kumukurikirana mu butabera, Minisitiri Mutamba yanavuze ko hasabwe ko imitungo yimukanwa n’imitungo itimukanwa ya Kabila ifatirwa ndetse ko hafashwe n’ingamba zo kugabanya ingendo z’”abakorana na we bose muri iki gikorwa cy’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru”.

Leta ya RDC yemeza ko yamaze gufatira imitungo uyu mugabo yari afite mu duce twa Kingakati, Kashamata, GLM n’ahandi.

Kinshasa kandi biciye mu itangazo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shabani Lukoo Bihango yasohoye, yavuze ko ibikorwa by’ishyaka PPRD rya Kabila bihagaritswe mu gihugu hose kubera uruhare uyu mukuru waryo ashinjwa kugira mu ntambara.

Nta cyo iri shyaka ryari ryatangaza ku mugaragaro.

Kabila, w’imyaka 53, usanzwe ari umusenateri wa RDC, yategetse iki gihugu imyaka 18 kuva mu 2001, nyuma y’iyicwa rya se Laurent-Désiré Kabila.

Umutwe wa M23 ashinjwa gukorana na wo hagati ya 2012 na 2013 warwanye n’ingabo za RDC yari abereye Umugaba w’Ikirenga, gusa uza gutsindwa biba ngombwa ko abari bawugize bahungira mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *