Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kugera mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva mu buhungiro.
Kabila wayoboye RDC imyaka 18 nyuma yo gusimburwa ku butegetsi na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yari amaze umwaka yarahungiye i Harare muri Zimbabwe.
Ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata ni bwo yari yatangaje ko agomba kugaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe yavuze ko yafashe kiriya cyemezo kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.
Kabila yari yavuze ko nasubira muri RDC azahera mu burasirazuba bw’iki gihugu, ahakomeje kubera intambara y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata ari bwo yageze i Goma nyuma yo kunyura i Kigali.
Umujyi wa Goma Kabila yamaze kugeramo, kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora guhuza imbaraga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo M23. Ni AFC iyobowe na Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’Amatora mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Joseph Kabila yagarutse muri Congo Kinshasa, mu gihe amaze igihe adacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Tshisekedi inshuro nyinshi wakunze kumushinja kuba ari we muterankunga mukuru wa M23.
Biteganyijwe ko Raïs kuri uyu wa Gatandatu azageza ijambo ku banye-Congo, akazarivugira muri uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.