Kabaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yabuze ubushobozi bw’amafaranga kugirango yitabitabire irushanwa rya CECAFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ntiyitabiriye irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, kubera ibibazo by’amikoro.

Ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena, ni bwo muri Tanzania hatangiye kubera irushanwa rya ‘CECAFA Senior Women’s Championship’ rizarangira tariki ya 21 Kamena 2025.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine, ari byo Tanzania yaryakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo. U Rwanda ntabwo ruri muri ibi bihugu kubera impamvu zitandukanye.

Amakuru ava mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko ubutumire bwatinze kuza ariyo mpamvu kujyayo byagoranye.

Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Byari bigoye kuko twandikiwe tariki ya 30 Gicurasi, dusabwa gusubiza mu masaha 48 ko tuzitabira kandi bakatubwira ko irushanwa rizatangira tariki ya 11Kamena. Ubwo se ntitwaba tugiye kubeshyanya, mu minsi icyenda waba witeguye?”

Andi makuru avuga ko kubera izo mpamvu hajemo ibibazo by’amikoro, ari yo yatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ititabira iri rushanwa.

Imikino imaze gukinwa muri ‘CECAFA Senior Women’s Championship’, U Burundi bwatsinze Uganda 1-0, mu gihe Tanzania yanyagiye Sudani y’Epfo ibitego 4-0.

Kubura amikoro biri mu byatumye Ikipe y’u Rwanda ititabira CECAFA

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *