Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yatangaje ko Joseph Kabila wayoboye iki gihugu ari Umunyarwanda wacengeye ishyaka ryabo.
Mu ijambo ryasubizaga iryo Kabila yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 23 Gicurasi 2025, Kabuya yatangaje ko hari abo mu miryango yabo biciwe mu myigaragambyo yabaye mu 2016 na 2018.
Kabuya yavuze ko kandi uretse kuba Kabila yarahaye akazi abantu kugira ngo bajye kwica abigaragambyaga, hari n’abo muri UDPS yahaye ubutumwa bwo guteza umwiryane muri iri shyaka, mu gihe yari ku butegetsi.
Ubwo Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2019, yakoranye n’ishyaka PPRD rya Kabila, hamwe na UDPS bisaranganya imyanya muri Leta binyuze mu bufatanye bw’ihuriro CACH na FCC.
Kabuya yasobanuye ko kwiyegereza Kabila bitari bigamije ubucuti hagati ya UDPS na PPRD, ahubwo ngo byari uburyo bwo kumworoshya mbere yo kwambura FCC ububasha yari ifite muri Leta.
Ati “Nababwiye ko Kabila aba akomeje, bwari uburyo bwo kumworoshya. Twasangiye na we, tubana na we kugira ngo atekereze ko tumwemera. Twiyemeje kubana n’umwanzi. Nari kumwe na we muri Kingakati, muri GLM, si uko twamukundaga.”
Kabuya yatangaje ko Kabila atari Umunye-Congo, bityo ko akwiye kureka Abanye-Congo bakikemurira ibibazo byabo, ati “Kabila akwiye kureka Abanye-Congo bakikemurira ibibazo byabo. Ni umukozi w’u Rwanda.”
Umunyamabanga Mukuru wa UDPS yavuze ko Kabila yanyujije by’ako kanya (live) ijambo rye ku muyoboro w’u Rwanda, ati “Ubutumwa bwa Kabila bwatambukaga ako kanya ku muyoboro w’u Rwanda kubera ko ari Umunyarwanda.”
Gusa ibyo Kabuya yavuze si ukuri, kuko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) nticyigeze gitambutsa by’ako kanya ijambo rya Kabila. Ahubwo, ryatambutse ku muyoboro mushya wa YouTube witwa “Reconstruire RDC”.
Kwambura ubwenegihugu Abanye-Congo batavuga rumwe hashingiwe ku mpamvu z’ibinyoma ni yo turufu Leta ya RDC ikunze gukoresha. Nubwo yaje kwisubiraho, yanavugaga ko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 atari abanegihugu, ahubwo ko ari Abanyarwanda, igamije ahanini kugaragaza impamvu idakwiye kuganira na ryo.
Kuva muri Werurwe 2025, Leta ya RDC iri mu biganiro na AFC/M23 bibera muri Qatar, ndetse impande zombi zanagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, nubwo atubahirizwa.
Leta ya RDC yatangiye kwibasira Kabila bikomeye nyuma y’aho muri Mata 2025 bivuzwe ko uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23.
Kabila yatangaje ko nta Munye-Congo ukwiye kuryozwa kuganira na bagenzi babo, asobanura ko atigeze ajya i Goma muri Mata. Mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yatangaje ko uyu munyapolitiki yageze muri uyu mujyi.