Kamonyi: Umusaza w’imyaka 60 yatahanye indaya ipfira iwe

Semivumbi Abdoul w’imyaka 62 wari ucumbitse mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore wakoraga uburaya, kuko yapfiriye iwe ubwo yari ahamucyuye.

Uyu musaza wari ucumbitse mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, mu Mudugudu wa Bikamba, yagiye gutabaza ubuyobozi bw’umudugudu yari atuyemo, ku wa 28 Gicurasi 2025 ahagana saa Moya z’ijoro, avuga ko yahuriye n’umuntu w’umugore mu kabari, akamuzana iwe ngo bararane, maze yamugeza mu nzu agahita yikubita ahita ashiramo umwuka.

Ubuyobozi bw’umudugudu bwihutiye kugera iwe, busanga koko uwo mugore yapfuye, umutwe we uri ku buriri, na ho ikindi gice kiri hasi.

Abavuganye n’itangazamukuru, batangaje ko uwo musaza yavuze ko uyu nyakwigendera akigera mu rugo, yafashwe n’uburwayi bumeze nk’igicuri, yitura hasi ahita apfa.

Bavuga ko nyakwigendera yapfuye bataragera ku ngingo yo kuryamana, ariko ababibonye basanze yari asigaranye imyenda y’imbere gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, yatangaje ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyishe uyu mugore.

Ati “Icyahise gikorwa ni uguhita bajyana umuntu gusuzumwa, turategereje ngo tumenye icyo iperereza rizatwereka.”

Kugeza ubu, uyu Semivumbi yahise atabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *