Kapiteni Muhire Kevin wa Rayon Sports yabeshyeye mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yakuyeho urujijo ku magambo yari aherutse gutangaza ku mukinnyi mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC, yemeza ko yari agamije kwidagadura aho kuba ukuri.

Nyuma y’umukino ukomeye wa Derby Rayon Sports na APR FC, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Muhire Kevin yabwiye itangazamakuru ko Claude yari yamwegereye akamuburira ko Taddeo Lwanga ashaka kumukomeretsa. Aya magambo yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga, atuma abafana benshi bamunenga, bavuga ko atagombaga gutangaza ibintu bikomeye nk’ibyo mu ruhame.

Mu kiganiro yatanze nyuma, Muhire yasobanuye ko ibyo yavuze byari urwenya gusa. Yagize ati: “Ibyo navuze kuri Kapiteni wa APR nabonye byatangiye gukwirakwira hose. Nari navuze ko yanyegereye akangira inama ko hari umukinnyi wifuza kunvuna, ariko ibyo byose nabivuze nk’imikino, ntabwo ari ukuri.” Yongeyeho ko yari yiteze ko nyuma yo kuvuga ibyo, Claude ashobora kugera aho yari ari bagaseka ibyavuzwe, ariko byarangiye atahageze.

Muhire Kevin yasabye abantu kudaha agaciro ayo magambo kuko yari agamije gutera urwenya no gushimisha abafana, aho kuba ukuri kw’ibyabaye mu mukino. Yasobanuye ko umupira w’amaguru ari umukino wo kwidagadura, bityo abantu bakwiye kuwufata mu buryo bworoheje aho guhangayikishwa n’amagambo atari yo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *