Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, ari mu biganiro bigeze kure n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, bikaba bishoboka ko yayerekezamo muri uku kwezi kwa Kamena.
Uyu myugariro wakinnye imikino yose y’umwaka w’imikino wa 2024/2025, nta musimbura afite, ari mu bakinnyi barushijeho kwitwara neza nk’uko biherutse gutangazwa n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche.
APR FC iherutse gusinyisha Bugingo Hakim wavuye muri Rayon Sports, bishobora gusimbura Niyomugabo cyangwa se bombi bagahatana ku mwanya wo ku ruhande rw’ibumoso.
Mu bandi bakinnyi barimo gutandukana na APR FC, harimo n’umunyezamu Pavelh Ndzila wasoje amasezerano ye. Amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri KMC FC yo muri Tanzania, nyuma y’uko APR FC ifashe umwanzuro wo kutamwongera amasezerano.
Hari kandi rutahizamu Mugisha Gilbert, watangaje Umunyamakuru wa Radio Rwanda Ndayishimiye Rugaju Reagan ko atazongererwa amasezerano. Mugisha yagaragaje urwego ruri hasi mu mwaka ushize w’imikino, atsinda ibitego bibiri gusa: kimwe muri Shampiyona n’ikindi mu Gikombe cy’Amahoro.