Ad
Ad
Ad
Ad

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude agiye kugurwa hafi igice cya miliyari

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania iri mu biganiro bikomeye na APR FC ishaka kugura kapiteni w’iyi kipe, Claude Niyomugabo ndetse na Jean Bosco Ruboneka, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha risozwa. Azam irashaka kwiyubaka ngo ihangane na Simba SC na Yanga SC haba muri shampiyona ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Niyomugabo yagize akurikiranwa na Azam FC kuva ubwo yafashaga APR kubasererera mu irushanwa rya CAF Champions League 2024/25. Ruboneka we arashobora gusinyishwa niba bibaye ngombwa ko Feisal Salum ava muri Azam, aho yifuzwa na Simba, Yanga na Kaizer Chiefs.

APR ishobora kubona miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda kuri Niyomugabo, na miliyoni 215 kuri Ruboneka. Ibi bishobora kuyifasha mu rugendo rwo kugera mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere.

Azam FC yarangije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’umwaka ushize kandi ititabira CAF Confederation Cup.

Mu yindi nkuru, APR FC ishaka gusimbuza rutahizamu Victor Mbaoma utongerewe amasezerano, ikaba yaragaragaje ubushake bwo kugura Boateng Mensah wa Mukuru Victory Sports. Mukura yo yifuza miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo imurekure.

Boateng yatsinze ibitego 7, atanga imipira 6 yavuyemo ibitego muri shampiyona, anagira uruhare mu kugera muri 1/2 mu gikombe cy’igihugu.

Rayon Sports na Police FC bararwanira umukinnyi Alain Kwitonda Bacca washyiizwe ku rutonde rw’abarekuwe na APR FC. Police yiteguye gutanga miliyoni 30, mu gihe Rayon yo imwifuriza gukina CAF Confederation Cup.

Ku rundi ruhande, kapiteni wa Muhazi United, Joseph Sackey, ari mu biganiro bya nyuma na Mukura kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri. Sackey ukina hagati mu bwugarizi yatsinze ibitego 4, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego nubwo ikipe ye yamanuwe mu cyiciro cya kabiri.

Elie Kategaya wa APR ashobora kugurishirizwa muri Gicumbi FC, Bugesera FC cyangwa Gorilla FC. Kategaya yari amaze igihe ari intizanyo muri Vision FC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *