Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad ntazakina umukino ukurikira u Rwanda ruzakinamo na Resotho.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa 21 Werurwe 2025 nibwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinaga n’ikipe y’igihuu ya Nigeria, Umukino wabereye i Kigali ukaza kurangira Nigeria itsinze u Rwanda ibitego bibiri kubusa, ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere.
Muri uyu mukino Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Bizimana Djihad uri mu nkingi za mwamba z’iyi kipe, yahawe ikarita y’umuhondo, ni ikarita yaje isanga iyo yahawe mu mikino ibanza u Rwanda rwakinnye nayo yo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi cya 2026.
Bivuze ko uyu Bizimana Djihad yagize Amakarita abiri y’umuhondo, bivuze ko umukino ukurikira atazawukina nkuko amategeko ya FIFA abiteganya.
Amavubi azakina na Lesotho ku wa kabiri taliki ya 25 Werurwe 2025, mu mikino yo gushaka tike y’igikombe k’isi , uyu mukino ukazabera i Kigali kuri stade Amahoro, saa 18:00 Pm.