Umubare w’agateganyo w’abapfiriye mu mirwano yo ku Kibuga cy’indege cya Kavumu ukurikije amakuru atangwa na sosiyete sivile yaho ni 7 bapfuye, barimo 5 b’abaturage ndetse n’abantu 13 bakomeretse bavurirwa mu bigo nderabuzima byaho. Ni mu gihe andi makuru avuga ko haba hishwe Abawazalendo basaga 300.
Umujyi wa Kavumu n’ikibuga cy’indege kuri ubu biragenzurwa n’inyeshyamba za M23 nyuma y’uko inyeshyamba za Wazalendo kuri iki Cyumweru gishize zabyutse zigaba ibitero kuri uyu mujyi no ku kibuga cy’indege.
Kuri ubu, muri ako gace hagaragara ituze kandi hongerewe ingabo za M23 n’ibikoresho nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Nyuma yo gukubitwa inshuro, biravugwa ko inyeshyamba za Wazalendo zahunze zerekeza muri Parike y’igihugu ya Kahuzi Byega kandi zisezeranya ko zizagaruka zikomeye kandi ziyemeje.