Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka iteye ubwoba yabuze feri irenga umuhanda igonga n’abandi banyeshuri bo mu kindi kigo 

Imodoka yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya Ecole Les Poussins riherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikekwa ko yabuze feri, yagonze abanyeshuri bane b’ishuri rya G.S Kimisange, bagendaga ku ruhande rw’umuhanda.

Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Amakuru y’ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw’umuhanda, bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse n’abari mu modoka bagiye bagira ibikomere bitandukanye.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yanongeyeho ko iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi y’u Rwanda yahise itabara.

Ati “Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Harimo n’abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego barimo gukurikirana abanyeshuri bajyanwe kwa muganga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *