Bisi ya Yutong yari ivanye abagenzi i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yagongeye imodoka nto mu murenge wa Gitega, hakomereka abantu 23.
Iyi mpanuka yabaye mu ma Saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2025. Abayibonye basobanuye ko bisi yagonze imodoka ya Toyota Hilux yavaga mu kindi cyerekezo, Hilux na yo igongwa na Corolla yari inyuma yayo.
Ababonye iyi mpanuka basobanuye ko bisi ijya kugonga Hilux, yabanje guhunga umumotari wari imbere yayo. Umumotari n’uwo yari atwaye baguye hasi, bakomereka byoroheje.
Umwe muri bo ati “Yashakaga gukatira umumotari, igiye hepfo ihura n’izi ngizi, na zo zirayigarura, ni ko gushaka inzira hariya.”
Abapolisi bageze ahabereye impanuka, bakata Hilux bakoresheje ibyuma byabigenewe, bakuramo umushoferi wari wahezemo, bigaragara ko yakomeretse bikomeye. Uyu mushoferi yabanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa ku bitaro.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 23 barimo batatu bakomeretse cyane.
SP Kayigi yagize ati “Muri iyi mpanuka, hakomeretse abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye, bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK mu gihe abandi batwawe ku bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye.”
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, isaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, bakirinda kugenda nabi mu muhanda kuko biri mu bitera impanuka.