Ku itariki ya 2 Ukuboza 2024, UMWIZERWA Agathe, umwe mu bakiriya bakoresha serivisi za Jali Transport itwara abagenzi mu buryo rusange, yatangaje agahinda ke kuri X (Twitter), yerekana akarengane yagize mu rugendo rwagombaga kumugeza ku kazi.
Agathe yavuze ko imodoka ihaguruka i Nyabugogo yerekeza i Kabuga saa mbiri za mu gitondo yamwangiye kumutwara kubera ngo “ari munini,” ndetse ishyiramo abandi bagenzi nyuma ye.
Agathe yagize ati: “Iyi modoka (Nyabugogo_Kabuga ihagurutse 08:00 AM) nsanze iri gushyiramo abagenzi yanga kuntwara, ngo ndi MUNINI ntiyabona aho antwara, kandi nyuma yanjye yashyizemo abantu benshi, nanjye nashakaga kugerera ku kazi kugihe. Aka ni akarenganeđ”
Iyi nkuru ibabaje yongeye kuzamura ikibazo mu kwitabwaho kw’abakiriya, aho abantu bafite ibiro byinshi bahura nâimbogamizi mu kubona serivisi zihwanye nâizâabandi. Kandi, ibi bishobora kuba bihabanye nâamategeko cyangwa amabwiriza agenga gutwara abagenzi mu Rwanda.
Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga basabye ko iki kibazo cyitabwaho vuba, byâumwihariko ku kuba umuntu wese agomba kubona serivisi zâubwikorezi nta vangura cyangwa ikimwaro.
RURA na Jali Transport ziracyategerejweho gutanga ibisobanuro kuri iyi ngingo.