Kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Kigali, habaye impanuka yateje impagarara n’impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umugabo w’umukobwa ushinjwa kugonga umumotari ahita atoroka agasiga moto y’uyu mumotari yangiritse bikomeye.
Nk’uko byatangajwe n’ummunyamakuru witwa NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy) kuri X (Twitter), imodoka ifite purake RAF 674L, yatwarwaga n’umugore, ngo yagonze moto isubira inyuma, yangiza ibice byayo.
Umugabo w’uwari utwaye imodoka, wageze aho impanuka yabereye, yabwiye umumotari ko “yarega aho ashaka”, maze ahita yatsa imodoka ariruka.
Uyu mumotari, nk’uko byatangajwe, yasabaga amafaranga ibihumbi 10 Frw kugira ngo akoreshe moto ye yangiritse, ariko uwateje impanuka ntiyabihaye agaciro.
Abari aho bavuga ko imyitwarire y’uwo mugabo itaranzwe n’ubupfura, ndetse bamwe mu bamotari bari aho basabye ko uyu mumotari yahabwa ubutabera.
Hari impungenge z’uko uriya mugabo ashobora kuba afite imbaraga mu nzego runaka, bitewe n’uburyo yigiriye icyizere kidasanzwe, atitaye ku ngaruka z’icyo gikorwa n’uruhare rwe mu gutanga ibisobanuro ku byabaye.
Abakoresha X batandukanye basabye inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera zirimo Polisi y’igihugu, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kugira icyo bikora kuri iki kibazo, bagasaba ko habaho iperereza ryimbitse kandi ririmo ubunyamwuga.
Iri toroka ry’umugore n’umugabo we bivugwa ko yagonganye n’umumotari, ryakomeje kuzamura impaka ku birebana n’ukuntu bamwe bifashisha umwanya bafite cyangwa imbaraga za politiki n’ubukungu bakica amategeko, bikaba bigaragaza icyuho mu kubahiriza amahame y’ubutabera ku buryo bungana.
Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’inzego zibishinzwe kuri iyi mpanuka.
Abaturage n’abamotari barasaba ko uyu mukobwa n’umugabo bari muri iyo modoka bamenyekana, bagatanga ibisobanuro, ndetse bagasubiza ibyangijwe.
Uyu ni umwanya mwiza wo kongera gukangurira abashoferi n’abagenzi bose kubaha amategeko y’umuhanda, ndetse no kwirinda kwirengagiza uruhare rwabo mu bikorwa byangiza ubuzima n’ibintu by’abandi. reba videwo
#Rwot Imodoka yari itwawe n’Umugore ifite purake RAF674L Igonze umumotari isubira inyuma Moto irangirika Umugabo wuyu mugore ahita aza abwira umu motari ngo azarege aho ashaka niko kwatsa iyi modoka ariruka ese ibi birakwiye ? @Rwandapolice bamwe muba motari nababonye ibyiyi… pic.twitter.com/PzBSCO5JRi
— NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy) May 11, 2025