I Kigali mu isantere y’ahitwa mu Gashyekero iherereye mu murenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro habereye impanuka iteye ubwoba aho imodoka nini yari itwaye inzoga zegwa n’uruganda rwa Blarirwa, yabuze feri igwira umumotari wari uhetse umugenzi.
Byabaye kuri iki cyumweru tariki 20 Mata 2025, ubwo iyi modoka yazamukaga mu Gashyekero yerekeza i Gikondo, yabuze feri maze isubira inyuma igwira umumotari wari kuri moto ahita apfa ariko umukobwa yari ahetse agira amahirwe ayivaho ariruka.
Abaturage bari aho hafi bagerageje kwegura iyo modoka yari yagwiriye uwo mu motari, imodoka ibarusha ibiro gusa baje kuyegura umumotari yamaze kwitaba Imana.
Abaturage bahise badukira izo nzoga maze barazinywa, doreko muri iyi santere hazwiho kurangwa n’abantu b’abasinzi ndetse n’abakora umwuga w’uburaya.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emanuel Kayigi yagiriye inama abatwara imodoka aho avuga ko 80% aribo bateza impanuka abasaba kujya bagenda bigengesereye badacungana na Polisi.