Kigali ntawe ugikoresha agakingirizo! Dore impamvu urubyiruko rutacyikoza gukoresha agakingirizo

Imibonano mpuzabitsina kuri bamwe isigaye yarabaye ikintu cyoroheje aho urubyiruko ruyikora rutitaye ku ngaruka; cyane ko bamwe bayikora batesheje agaciro imbaraga zo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagiranye n’abasore n’inkumi bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma batacyikoza gukoresha agakingirizo ari uko kababuza kuryoherwa, kumagara mu gitsina n’ibindi.

Gusa impuguke mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina zihakana ibyo urwo rubyiruko ruvuga, kuko gukoresha agakingirizo bidakuraho ko abantu bashobora kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina igihe bateguranye uko bikwiye.

Hari umukobwa umwe wigeze kunganiriza ambwira ukuntu yanga agakingirizo urunuka mubajije impamvu ambwira ko kamunukira kandi gatuma yumagara.

Umukobwa mwiza w’imyaka 26 w’inzobe yaka, uteye nk’igisabo, ufite ikibuno kimwe abenshi bavuga ko gikurura abagabo, yambwiye ko yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina mu myaka irindwi ishize.

Muri iyo myaka yose ngo yagerageje gukoresha agakingirizo rimwe gusa ariko na bwo igikorwa kigezemo hagati asaba umuhungu ko agakuramo kuko yumvaga kari kumubihiriza.

Avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere afite imyaka 19 ariko yagerageje gukoresha agakingirizo ku myaka 22 nyuma yo kumara igihe arwaye tirikomunasi ndetse yihagarika akababara.

Igihe yari afite ubwo burwayi ngo yaje kujya gusura umusore wibana kwihangana biranga, umusore atangira kumukorakora na we yumva ubushake buraje ubwo bisanga batangiye gusambana.

Uwo mukobwa yasabye umusore gukoresha agakingirizo bitewe n’uburwayi yari afite ariko ngo bageze hagati mu gikorwa yumva arabihiwe ahita amusaba kugakuramo.

Yagize ati: “Numvise ntangiye kubihirwa, bikurikirwa no kumagara ubundi ahita agakuramo!”

Akomeza avuga ko yari azi neza ko arwaye kandi byashoboka ko yari kwanduza n’uwo bari kumwe gusa nanone akumva aho kugira ngo abihirwe barwara bakazaba bivuza.

Avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’ubu atarongera gukoresha agakingirizo nubwo yivuza kenshi bitewe n’indwara za hato na hato yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Namubajije niba adatinya kuba yakwandura virusi itera SIDA cyangwa ngo atwite inda atateganyije ambwira ko asambana n’abantu yizeye kandi aba yafashe utunini tumurinda gusama.

Nkimara kuganira n’uwo mukobwa naje kugira amatsiko yo kumva uko abahungu babitekereza nuko nza kwegera umusore umwe twiganirira bisanzwe, mubaza niba ajya yibuka gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Natunguwe no kumva ambwiye ko na we atagakunda agakoresha rimwe na rimwe cyangwa akagakoresha ku nshuro ya mbere gusa ariko izikurikiyeho zose agakorera aho.

Mubajije impamvu yambwiye ko aba yumva ari nk’urukuta rumutandukanya n’uwo bari kumwe.

Yagize ati: “Hari ubwo ngakoresha ku ituru ya mbere ariko iya kabiri nkagakuramo kuko mba numva umuntu turi kumwe ntamwumva neza (feelings).

Uwo musore yakomeje avuga ko abakobwa benshi bahura, na bo ubwabo badakunda agakingirizo ari na yo mpamvu bimworohera gukorera aho.

Na we namubajije niba adatinya kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ambwira ko yigeze kwandura umutezi rimwe ariko virusi itera SIDA yo aba atayitekereza kuko abonana n’abakobwa  yatoranyije.”

Avuga ko niba hari indwara yamuzahaje ari umutezi kandi kuva yawandura akivuza agakira yahise arahira ko atazongera gukorera aho ariko nyuma biza kwanga akomeza gukorera aho.

Ati: “Umutezi waranzonze ku buryo narebaga umukobwa uwo ari wese nkabona arawurwaye! Ariko maze igihe narakize neza nahise mbyibagirwa ubuzima burakomeza.”

Uretse abo, hari n’undi wavuze inkuru y’ukuntu yakunze umukobwa bahuriye mu kabari, nyuma aza kumucyura ndetse yumva yifuje kuryamana na we.

Mbere y’uko baryamana, umukobwa yabanje kumubwira ko abana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA byaba byiza bakoresheje agakingirizo, ariko umusore arabyanga agira ngo ni ugushaka kumwima cyangwa aramubeshya.

Gusa umukobwa yaramuretse bakorera aho ijoro ryose.

Bwarakeye abona umukobwa afashe isakoshi akuyemo agacupa karimo imiti amusaba amazi yo kunywesha, yitegereje neza abona ni imiti igabanya ubukana.

Umuhungu ngo yahise amera nk’ufashwe n’amashanyarazi, azunga isereri, aratitira, mu nda haramurya araruka, kuko ngo yumvaga na we yahise yandura.

Uwo mukobwa yaramuhumurije amubwira ko yahita ajya kwa muganga ako kanya bakamuha imiti imurinda kwandura ariko amwibutsa ko yamusabye ko bakoresha agakingirizo akabyanga.

Yagize ati: “Nkimara kubona anyoye imiti nahise numva ubuzima burangiye! Nyuma amperekeza kwa muganga ngo ndebe ko atanyanduje ubwo bampa imiti nanyoye iminsi 40 nyuma nipimishije nsanga ndi muzima.”

Yakomeje avuga ko igihe yabayeho yihebye mu buzima bwe bwose ari iminsi yamaze anywa iyo miti kuko yiciraga urubanza yibaza impamvu yanze gukoresha agakingirizo kandi n’uwo bari bagiye kubonana yamubwije ukuri ko abana n’ubwandu.

Yakomeje ambwira ko bitewe n’ubwiza yabonanaga uwo mukobwa atamukekeraga ko yaba arwaye virusi itera SIDA ari na yo mpamvu yanze gukoresha agakingirizo.

Ubu ni umusore witegura kurushinga ariko kuva icyo gihe ngo yahise amenya akamaro k’agakingirizo kabone ngo n’iyo yaba uwo baryamana baziranye kuko utamenya aho yaciye mbere yo kuza aho.

Agira inama abasore n’inkumi yo gukoresha agakingirizo cyangwa bakifata kugeza bashatse kuko gukorera aho biryoha by’ako kanya gusa ariko indwara yo umuntu abana nayo bya burundu kandi ari we nyirabayazana.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), igaragaza ko kugeza muri Kamena 2023, abantu 218,314 ari bo banduye Virusi itera SIDA ariko abangana na 92.3% by’abanduye bose bahabwa imiti.

Mu bantu bafite ibyago byo kwandura cyane barimo abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’ababana n’abanduye aho imibare igaragaza ko yazamutse iva ku 10 078 muri Nyakanga 2022 igera ku 10 789 muri Nyakanga 2023.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu mwaka wa 2024 ryatangaje ko abarenga miliyoni 39,9 ku Isi ari bo banduye Virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 1,4 ni abana bari munsi y’imyaka 15, naho miliyoni 1,2 bakaba hejuru y’iyo myaka, mu gihe abishwe na yo ari ibihumbi 630 muri uwo mwaka.

Imibare ya 2023 igaragaza ko abantu 3 500 bandura virusi itera SIDA buri munsi ku rwego rw’Isi, na ho mu Rwanda abandura bakaba ari 9 ku munsi.

Ijanisha ry’ubwandu muri rusange Rwanda riri kuri 3% mu bantu bafite hagati y’imyaka 15 na 49, ku bagore riri kuri 3,7%, rikaba riri hejuru ugereranyije n’abagabo bafite 2.2%, naho urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15-24 rukaba ruri ku kigero cya 0.40.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *