Kigali: Umujura yarashwe nyuma yo gushaka gutema umupolisi maze bamusatse bamusangana ibyangombwa by’umunyamakuru uri mu bakunzwe hano mu Rwanda

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe ibyangombwa na telefone by’umunyamakuru, wavuze ko yari aherutse gutegwa n’abajura mu masaha y’igicuku bakabimwambura.

Uyu muturage yarashwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, ahagana saa munani.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yemeje amakuru y’iraswa ry’uyu muturage, aho yari umwe muri batatu bariho bacukura inzu y’umuturage utuye muri aka gace, ngo bamwibe.

Avuga ko uwo muturage wari ugiye kwibwa, yatabaje irondo ry’umwuga na ryo rikamenyesha Abapolisi bari bari gucunga umutekano, bakihutira kuhagera.

Ati “Bahageze basanga abajura batatu bari gucukura inzu y’uwo muturage, babiri bariruka undi umwe afata umupanga agiye gutema umupolisi mugenzi we ahita amurasa.”

CIP Gahonzire uvuga ko uyu ukekwaho ubujura yari afite icyuma, umuhoro na ferabeto, nta cyangombwa cye yari afite, ahubwo ko yasanganywe iby’umunyamakuru Niyomugabo Léandre wigeze gukorera RADIOTV10.

Yagize ati “Byarimo ikarita y’akazi y’uwitwa Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10 [ntagikorera iki gitangazamakuru], ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, permit, visa card na telephone bya Niyomugabo.”

CIP Gahonzire yaboneyeho kuburira abishoye muri ibi bikorwa by’ubujura mu buryo ubwo ari bwo bwose yaba aba bacukura inzu z’abaturage, ababategera mu nzira bakabambura ibyabo, ko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye.

Umunyamakuru Niyomugabo Léandre avuga ko ibi byangombwa yari yabyambuwe n’abajura bamuteze ari nijoro ubwo yari mu nzira ataha.

Yagize ati “Hari ku wa Gatanu nari ndi mu nzira ndi gutaha, nka saa munani, mbere yuko ngera aho ntuye, abajura barantega banyambura telefone, amafaranga,…”

Uyu munyamakuru avuga ko yagiye gutanga ikirego, kuri iki Cyumweru agiye kumva yumva ahamagawe na Polisi y’u Rwanda ikamunyesha ko umuntu wamwibye, yarashwe n’ubundi ari mu bikorwa by’ubujura.

Ati “Bamurashe bagiye kureba ibyangombwa, basanga nta byangombwa afite ahubwo afite ibyanjye, na telefone yanjye, telefone yanjye kubera ko irimo ifoto nambaye umupira wa TV10 bahita babibona, barampamagara.”

Avuga ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ari bwo yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe, bakamuha ibyangombwa bye byasanganywe ukekwaho ubujura warashwe. Ati “Ubu byose ndabifite ntakibazo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *