Kigali: Umukobwa w’imyaka 23 yatawe muri yombi kubera amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yanditse kuri Status ye ya WhatsApp

Muhawenimana Caritas w’imyaka 23 y’amavuko yafashwe n’inzego z’umutekano akaba akurikiranyweho amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yanditse mu butumwa yasangije abantu kuri WhatsApp (Status), apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni amagambo yumvikanisha ko atemera kwibuka Abatutsi bishwe, ahubwo ko we azibuka Abahutu.

Muhawenimana asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Nonko mu Mudugudu wa Kavumu.

Yavukiye i Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare. Yavuye mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Ni imfura iwabo mu muryango w’abana batanu.

Umubyeyi wo mu rugo uyu mukobwa yakoreragamo akazi ko mu rugo, witwa Rose yemereye ikinyamakuru Taarifa Rwanda dukesha iyi nkuru ko koko uriya mukobwa yabakoreraga.

Ati: ” Nibyo yadukoreraga. Hari saa munani tubona abashinzwe umutekano baraje baramufata, ntituzi ibyakurikiyeho”.

Uyu mubyeyi avuga ko uriya mukozi bari bamaranye nawe iminsi, kandi ko nabo natunguwe no kubona abashinzwe umutekano baberetse amagambo uwo mukobwa yari yashyize kuri status ye!

Bivugwa ko uwo mukobwa yahise ajyanwa gufungirwa ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali ngo abazwe neza ibijyanye n’ibyo yanditse.

Tucyategereje kumva icyo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubivugaho.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *