Ibi byose byamenyekanye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo hatambukaga ikiganiro Live cyacishwaga kuri TikTok, kiyobowe na Godfather, cyari cyahuje Pastor Akim n’abagore bamushinja imyitwarire igayitse, barimo Gigi, Joanna.
Gigi: “Yikinishirizaga kuri Video Call, Ndamubona ndatoha […] Nanjye ndi umuntu kandi mfite n’umubiri”
Gigi ni umugore wabyaye ariko udafite umugabo, ni we watangiye atanga ubuhamya bwa mbere. Avuga ko yamenyanye na Pastor Akim binyuze kuri TikTok, maze uyu mupasiteri amusaba nimero ya telefone, nyuma akajya amuhamagara kuri video call.
Mu buhamya bwe, Gigi yavuze ko hari igihe Pastor Akim yamuhamagaye kuri video call agatangira kwikinisha, ibintu byamukozeho bigatuma atoha mu myanya y’ibinga. Nyuma y’icyo gikorwa ngo Gigi yasubije Pastor ko ibyo amukoze bitari byiza.
Avuga ko Pastor Akim yanamusabye amafoto yambaye ubusa, ariko akabyanga. Ngo ntiyahagarariye aho kuko nyuma uyu mupasiteri yamusabye andi mashusho arambuye, ari nako amuha isezerano ryo kumufasha mu buzima bwe.
Pastor Akim: “Ni We Wanyohereje Amashusho y’Ubwambure”
Pastor Akim mu kwisobanura yahakanye yivuye inyuma ibyo kwikinisha imbere ya Gigi. Avuga ko ahubwo uyu mugore yamwoherereje amashusho yambaye ubusa, kandi ko yamukunze cyane ku buryo yajyaga amuhamagara kenshi.
Ngo kubera ayo mashusho, Pastor Akim yayerekatse inshuti ye. Gusa Gigi avuga ko ayo mashusho Pastor Akim avuga atari aye, ahubwo ko yashatse andi y’abandi bagore, ayitirira we.
Gigi yavuze ko yiteguye gukurikiza inzira z’amategeko, akajyana Pastor Akim mu nzego zibishinzwe, by’umwihariko muri RIB kubera ayo mashusho y’urukozasoni yamwitiriwe.
Joanna: “Yambwiye ko nzabana n’umwana wa Perezida.”
Undi mukobwa witwa Joanna na we yaje atanga ubuhamya, avuga ko yamenyanye na Pastor Akim kuri TikTok, uyu mupasiteri amusaba ko yamubera “umwana”. Ngo ntibyatinze arabyemera, batangira kuganira.
Joanna yavuze ko Pastor Akim yamusabye ko yamwereka ikibibi afite ku mubiri we, ndetse aza no kumusaba ko amwoherereza amafoto y’amatako ye. Ngo yamubwiye ko “amatako ye azaba paralize ko bakeneye kuyasengera kugira ngo akire.
Ntibyarangiriye aho, kuko ngo Pastor Akim yamuhanuriye ko azashakana n’umuhungu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Ian Kagame, ibintu uyu mukobwa yavuze ko byamucanze, bikamwereka ko uwo yitaga umukozi w’Imana ari umuhehesi.
Mu minsi yakurikiyeho, hiyongereyeho undi mugore uzwi muri sinema Nyarwanda nka Mama Sava, wavuze ko yasanze Pastor Akim ku rusengero yari yatumiweyo n’inshuti, akamuhanurira ko azaba umugore wa Papa Sava.
Ngo nyuma yaho, Pastor Akim yamuhamagaraga kuri video call, akamusaba kumwereka aho arara, anamusaba ko yamwoherereza amashusho yambaye ubusa, amwizeza kuzamugira umugore we.
Mama Sava yavuze ko ibyo byose yabifashe nk’uburiganya, kuko nta wundi mugambi yabonaga urimo uretse ubuhehesi.
Pastor Akim yahakanye byose, avuga ko ari inkuru z’abagore bafite inyota y’urukundo n’icyubahiro, bashaka kumwandagaza.
Kugeza ubu, nta tangazo ryatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza cyangwa inzego z’iyobokamana. Gusa abantu batandukanye bagaragaza impungenge ku buryo bamwe mu biyita abakozi b’Imana bashobora kuba barenga ku ndangagaciro, bagatwarwa n’irari n’ubusambanyi, bifashishije imbuga nkoranyambaga n’ububasha bafite.
Ubu buhamya bw’abagore batatu bushobora kuba ari intangiriro y’ibindi byinshi bitarajya ahabona. Mu gihe Pastor Akim akomeje guhakana byose, bamwe barasaba ko ubutabera bwatabara, hagakorwa iperereza ryimbitse ryafasha kumenya ukuri ku bivugwa kuri uyu mupasiteri umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga.