Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umwana w’umukozi ufite imyaka 15 y’amavuko wishe umwana muto w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo amuhoye ko yiyanduje.
Ibyo byabaye ku itariki ya 08 Ukuboza 2024, ubwo uwo mwana w’umuhungu yanigaga umwana abakoresha be bari bamusigiye, bimuviramo urupfu nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru.
Uregwa yaburanye yemera icyaha asobanura ko uwo mwana yiyanduje biramubabaza, aramufata aramuniga amuhirikira ku buriri, Nyina w’uwo mwana aje asanga umwana afite akuka gacye, amujyana kwa muganga amugezayo yamaze gupfa.
Nyuma yo kumva ikirego cy’Ubushinjacyaha n’ibisobanura by’uregwa, urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya 27/02/2025.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.