Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yatangaje ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege kiri kubakwa i Bugesera kizaba cyitwa icya Kigali aho kuba icya Bugesera.
Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya giherereye mu Bugesera yatangiye mu 2017.
Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere kikazuzura mu 2027 gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 7 mu gihe icya kabiri kizuzura mu 2032, bikazarangira cyakiriye abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Ubwo Minisitiri Murangwa yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2025/2026, yavuze ko ubu amasezerano ari gusinywa avuga ko ari Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya aho kuba icya Bugesera.
Ati “Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali gishya ni ryo zina rigezweho riri mu masezerano turi gukora ariko mu by’ukuri ni ikibuga cy’i Bugesera.”
Imirimo yo kubaka iki kibuga igeze hagati ya 25% na 30%. Imirimo yo kubaka inzira z’indege, imihanda n’inzira z’amazi yararangiye, mu gihe ubu hagezweho icyiciro cyo kubaka inzu.
Uyu mushinga uzarangira mu 2027 uhaye akazi abarenga 6000 ndetse unagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’abawuturiye.