Kiliziya Gatulika yageneye ubutumwa Leta yataye muri yombi Padiri Butoyi Paul azira ibyo yavugiye muri Misa yasomye ku cyumweru 

Padiri Butoyi Paul, Umusaseridoti wa kiliziya gatolika i Bujumbura, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi azira misa yasomeye imbere y’ imbaga y’ abakilisitu ba Kiliziya Gatulika, bari bitabiriye Misa y’ ejo ku cyumweru tariki ya 15/06/2025.

Padiri Butoyi usanzwe atuye muri komine Muhuta mu ntara ya Rumonge ari naho Ikiliziya Gatolika yasomeyemo iyo misa iherereye amakuru avuga ko muri iyo Misa yayisomye ahanini ahamagarira Abakristo Gatulika gukomeza ubumwe no kwirinda ibibatanya.

Yagize ati: “Ibitanya Abarundi byose, n’ ingaruka zabyo zose , ni umwanda ni umunuko gusa. Abana b’Imana bakwiye kubyamaganira kure.”

Yakomeje agira ati: “Twabonye itotezwa ry’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi, iterabwoba ryakoreshejwe mu duce tumwe na tumwe, hamwe n’irondabwoko ryagaragaye ku rwego rwo hasi no hejuru hagati mu bayobozi.”

Nyuma yiri tabwa muri yombi, Kiliziya yakanguriye Leta gushyiraho uburyo bwo gukosora ibitagenda neza kugira ngo Abarundi bose bumve ko barinzwe kandi batekanye.

Ubutumwa bwa Padiri Butoyi Paul yatangiye muri misa,  bwahise bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’imbonerakure, nyuma buza guhindurwa icyaha ari nacyo cyatumye atabwa muri yombi agafungwa.

Ibi bibaye mu gihe idini Gatolika mu Burundi ritahwemye kunenga cyane ibikorwa by’imbonerakure zagaragaje mu gihe cy’ amatora byo guhohotera gukabije abatavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD-FDD.

Ni mu gihe Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye we yatangaje ko amatora yagenze neza kandi byaravuzwe ko yabayemo uburiganya bukabije, aho abakorera mu kwaha k’u butegetsi baherekezaga abajya gutora mu kumba k’itora, abandi bagasanga bamaze kubatorera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *