KNC yitwikiriye ikibazo cya Rayon Sports na Bugesera atera ubwoba abanyamakuru

Umuyobozi wa Gasogi United ndetse akaba na nyiri Radio/TV1, Kakooze Nkuriza Charles, yahaye ubutumwa abanyamakuru ahereye ku kibazo cya Rayon Sports na Bugeseara FC.

Tariki 17 Gicurasi 2025, umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC, ntiwarangira kuko habayemo imvururu nyinshi bijyanye n’ibyemezo by’abasifuzi bitishimiwe n’abafana.

Icyateye izi mvururu harimo igitego kimwe Rayon Sports yatsinze ndetse kandi iyi kipe ikaza kubona Penalite ntiyemerwe ariko Bugesera FC igahita ihabwa Penalite bituma umukino uhita uhagarara ku munota wa 57.

Ni umukino utari woroshye ariko abantu benshi barimo kuwutangaho ibitekerezo harimo ibyo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Mu butumwa Minisitri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze, yamenyeshaga abakunzi b’umupira w’amaguru ko ntawemerewe gukora ibikorwa byose byabangamira imigendekere myiza y’umukino ariko ibyabaye bagiye kubikurikirana babifatire umwanzuro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Perezida wa Gasogi United ndetse akaba na nyiri Radio/TV1, Kakooze Nkuriza Charles, yabyutse agaragaza ibyo atekereza kuri uyu mukino, ibintu byatumye ahereza n’ubutuwa abanyamakuru.

Yagize ati “ Twebwe itangazamakuru ni twe turimo kugumura rubanda. Ibi narabivuze bamwe baranuka, mbonereho no gusaba abanyamakuru, umuntu uzongera gufata ibyemezo byanjye akajya kuntuka no kunnyega cyane nzajya kumurega muri RIB.”

Abanyamakuru dufite uruhare runini mu gutuma ibyabaye hariya biba. Numvise ibyavuzwe n’itangazamakuru agahinda karanyica, nabakora iperereza n’ibi mubirebeho.”

Muri iki kiganiro KNC yagaragaje ko ibyo Rayon Sports yakoze bidakwiye kuko ikipe gusifurirwa neza 100% bigoye ndetse nayo iyo isifuriwe neza bavuga ko umusifuzi yibeshye ariko bitagenda neza bigateza imvururu.

KNC yabajije FERWAFA ikibazo ku bijyanye n’uyu musifuzi bagumishije ku gusifura uyu mukino kandi byari bizwi ko ashobora kwiba Rayon Sports.

Yagize ati “Niba abantu bakubwiye ngo uyu muntu tumufiteho ikibazo, ukaba uziko imipira aho igeze abantu bakubana, wowe kumwemerera kujya gusifura uyu mukino, si ukumushora?”

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibirakurikira kuri uyu mukino wahagaze ariko amakuru ahari avuga ko uyu mukino ushobora gusubirwamo.

Umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wahagaritswe bigeze ku munota wa 57 ariko ikipe ya Bugesera FC yamaze gutsinda ibitego 2-0.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *