Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Bugesera stadium habereye umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda. Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC nyuma yuko uyu mukino wari rwasubitswe kubera imvururu ariko ukaza gusubukurwa kuri uyu wa Gatatu.
Koko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryabitangaje, Umukino wasubukuriwe ku munota wa 57, usubukurwa ikipe ya Bugesera ifite ibitego bibiri kubusa bwa Rayon Sports.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka kwataka ngo yishyure ariko ibasha kwishyura igitego kimwe gusa.
Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 84 ku mupira yari ahinduriwe na Innocent Assana, umunyezamu wa Bugesera ntiyabasha kuwugeraho.
Umukino waje kurangira ari ibitego bibiri bya Bugesera kuri kimwe cya Rayon Sports (2:1).
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports, n’ubwo batari bemerewe kwinjira muri stade gusa ikipe yabo yagiye gukina bafite ikizera, bamwe bagira bati “Akabujura ntigahera”, abandi ba Bugesera nabo bati “Uwakubanje yanakongera”.
Gusa kuri ubu bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, abakinnyi ndetse n’abafana bamaze gucika intege, ndetse bamwe bemeza ko ubu igikombe cyabonye nyiracyo.
Kugeza ubu abafana ba APR FC ibyishimo ni byose kuko bafite ikizere cyo gutwara igikombe nyuma yuko ubu Apr Fc iri kumwanya wambere n’amanota 61, naho Rayon Sports irushwa 2 n’amanota 59.