Ad
Ad
Ad
Ad

Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yatanze impuruza mu rwego rwo kwirinda gushyira Umuryango mu kaga

Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’iyi kipe na Komite Nyobozi yawo, isaba ko haterana inama y’Inteko Rusange bitarenze uku kwezi, igamije kwigira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu miyoborere n’imari, mu rwego rwo kwirinda gushyira Umuryango mu kaga.

Muri iyi baruwa iyi komite ivuga ko mu bugenzuzi yakoze hagati ya tariki ya 5 na 7 Kamena 2025, yasanze harimo ibibazo bikomeye.

Yavuze ko bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugira ngo hirindwe amakosa y’imicungire mibi y’imari n’abakozi, ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego.

Iyi baruwa isoza isaba ko hatumizwa inama y’Inteko Rusange bitarenze muri Kamena 2025 kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo bituma imicungire irushaho kuba myiza hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *