Kubera ibyo u Rwanda rwakoze byatumye CAF irushyira mu makipe azitabira CHAN

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi, ndetse n’abakunzi b’umupira w’Amaguru by’umwihariko mu Rwanda,  bari mu rwangabangabo nyuma yuko hari ugushidikanya hibazwa niba ikipe y’Igihugu Amavubi izitabira CHAN nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo.

Ku mugoroba wo ku wa 28 Ukuboza 2024, nibwo habaye umukino wahuzaga Amavubi ndetse na Sudani y’Epfo , umukino wabereye i Kigali muri stade Amahoro, ukaza kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze Sudani y’Epfo ibitego 2:1. , ibyo bikaba byatumye amakipe yombi anganya ibitego 4:4 bitewe nuko mu mukino ubanza Sudani y’Epfo yari yatsinze Amavubi 3:2.

Abantu benshi rero batangiye kwibaza niba bishoboka ko u Rwanda rwazitabira iyi mikino, ndetse ku bw’Amahirwe , CAF yemeje ko ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi igomba kwitabira iyi mikino ya CHAN izabera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, ndetse na Tanzania.

U Rwanda nubwo rwanganyije ibitego na Sudani y’Epfo, rwazamuwe nuko rwinjije ibitego byinshi hanze kurenza Sudani, Aho u Rwanda rwinjije 2  ruri muri Sudani y’Epfo, ariko sudani ikinjiza 1 iri mu Rwanda.

Uretse uyu mukino u Rwanda rwatsinzemo Sudani y’Epfo, mbere yaho rwari rwisasiye Djibuoti ruyitsinda ibitego 3:0 byatumye igiteranyo kiba 3:1 kuko ku mukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinzwe kimwe ku busa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *