Kugura imodoka mu Rwanda bizajya bisafa ufite agatubutse gahagije! Ikinyabiziga gifite Pulake yihariye kigiye kujya cyishyura Miliyoni 5 zo kucyandika

U Rwanda rwashyizeho ibipimo bishya by’amafaranga yo kwandikisha ibinyabiziga byinjira n’ibisanzwe mu Rwanda, ruzamura ibiciro hafi mu byiciro byose hashingiwe ku bunini bwa moteri (engine size), hiyongeraho izamuka ry’amafaranga ya pulake ihariye ndetse hanatangazwa amafaranga ku modoka zikoresha amashanyarazi zitari zisanzwe zishyurirwa amafaranga yo kwandikishwa.

Ibi bipimo bishya by’amafaranga byashyizweho binyuze mu iteka rya minisitiri rigena umubare w’amafaranga yo kwandikisha ibinyabiziga byinjira n’ibisanzwe mu Rwanda.

Kimwe mu bipimo byongerewe cyane ni amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga gifite icyapa cyihariye kuburyo ayo mafaranga yavuye kuri Miliyoni 2 nkuko yagenwaga mu itegaka rya 2009 ubu muri iri teka rishya kwandikisha ikinyabiziga gifite icyapa cyihariye bikazajya bisaba ko yishyura amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 5 (5.000.000).

Mu iteka rya 2009, ryo ryateganyaga amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga gifite icyapa cyanditseho amazina y’umuntu cyangwa ay’isosiyete aho cyishyuraga amafaranga yo kucyandikisha angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frw).

Gusa hari amafaranga y’u Rwanda angana na 640.000 yari asanzwe mu iteka rya Minisitiri ryo muri 2009 yitwaga ayo kwandikisha ikinyabiziga cy’umwihariko ataragarutse muri iri teka rishya.

Iryo teka, ryasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 17 Mata, rije rikuraho iteka rya Minisitiri nº 008/2009 ryo ku wa 01/12/2009 ryagenaga umubare w’amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga cyinjiraga n’icyari gisanzwe mu Rwanda.

Ibi biciro bishya bijyanye kandi n’ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 10 Gashyantare.

Uko ibipimo bishya by’amafaranga y’iyandikwa ry’imodoka ateye hashingiwe ku bunini bwa moteri

Imodoka ifite moteri kuva kuri 0 kugeza kuri 1,000cc: amafaranga ni Frw 75,000 nta mpinduka ugereranyije n’ibyari biteganyijwe mu iteka rya 2009.

Imodoka ifite moteri iri hagati ya 1,001–1,500cc: amafaranga y’iyandikwa yazamutse agera kuri Frw 285,000, avuye kuri Frw 160,000

Imodoka ifite moteri iri hagati ya 1,501–3,000cc: amafaranga yazamutse kuri Frw 445,000, avuye kuri Frw 250,000

Imodoka ifite moteri iri hagati ya 3,001–4,500cc: amafaranga yazamutse akagera kuri Frw 748,000, avuye kuri Frw 420,000.

Imodoka ifite moteri ya 4,501cc kuzamura: amafaranga y’iyandikwa ni Frw 997,000, avuye kuri Frw 560,000.

Amafaranga y’iyandikwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi

Urebye neza mu iteka rya Minisitiri nº 008/2009 ryo ku wa 01/12/2009 ryagenaga umubare w’amafaranga yo kwandikisha ikinyabiziga cyinjiraga n’icyari gisanzwe mu Rwanda, ntabwo imodoka zikoresha amashanyarazi zari ziteganyijwemo mu bipimo byarimo icyo gihe. Icyakora kubera ko ubu bwoko bw’izi modoka ari bushya mu Rwanda, birashoboka ko ariyo mpamvu ibipimo bitateganywaga muri iri teka rya 2009.

Kubera politike y’u Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Leta yashyize ingufu mu guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi aho umubare wa moto ziyakoresha n’imodoka bikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Ibipimo muri iri teka rishya rya Minisitiri bigaragaza ko kwandikisha imodoka zikoresha amashanyarazi (electric car) zizajya zitanga amafaranga angana na 285,000 y’ u Rwanda naho moto z’amashanyarazi (electric motorcycle)zikazajya zitanga amafaranga y’u Rwanda 75,000.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *