Ad
Ad
Ad
Ad

Kuvana RDF muri Congo’ ntibiri mu masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC – Olivier Nduhungirehe

Guverinoma y’u Rwanda yabeshyuje amakuru yavugaga ko mu masezerano y’amahoro izasinyanwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arimo ingingo isaba u Rwanda guhita ruvana muri RDC ingabo bivugwa ko ruhafite.

Ejo ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC bizashyira umukono kuri ariya masezerano, mu muhango uzabera i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariya masezerano azashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa RDC azashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Therese Wagner Kayikwamba.

Mbere y’uko ariya masezerano asinywa, mu bitangazamakuru mpuzamahanga hagiye havugwa amakuru y’inging ibivugwa ko ziyakubiyemo; ibyatumye u Rwanda runenga abafite aho bahuriye na yo bagiye bashyira ku karubanda amakuru yakabaye ibanga.

Imwe mu ngingo yakunze kugarukwaho, ni iy’uko ngo u Rwanda rwasabwe kuvana bwangu muri Congo ingabo bivugwa ko ruhafite.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyandikirwa i Paris mu Bufaransa kiri mu byakunze gutangaza aya makuru, ndetse iki gitangazamakuru mu nkuru giheruka gusohora cyavuze ko Washington yagaragaje uburakari bitewe n’uko ariya makuru akomeje gushyirwa hanze.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yabeshyuje iki kinyamakuru, avuga ko u Rwanda ari rwo rwagaragaje kutishimira kuba ibikubiye mu masezerano yarwo na RDC bikomeje gushyirwa ku karubanda, aho kuba Amerika.

Yagize ati: “Birasa n’aho Africa Intelligence nta bimenyetso cyangwa ubwenge ifite ku biganiro, cyangwa ku bikubiye mu nyandiko y’amasezerano. Icya mbere, Washington si yo yarakajwe no gushyira ku karubanda ibikubiye mu masezerano, ahubwo ni Kigali ari na yo yasabye izindi mpande kubahiriza ko ibiganiro biba ibanga.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze muri ariya masezerano nta hantu na hamwe u Rwanda rusabwa kuba rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe, ikindi akaba atagaragaramo ijambo iryo ari ryo ryose ryerekeye ingabo z’u Rwanda.

Ati: “Icya kabiri, nta hantu na hamwe mu nyandiko y’amasezerano y’amahoro azasinywa ejo ushobora kubona ijambo ‘gukuraho by’ako kanya ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Ibirenze ibyo, amagambo nka “Rwanda Defence Force (Igisirikari cy’u Rwanda)”, “Rwandan troops (abasirikare/Ingabo z’u Rwanda)” cyangwa “Withdrawal (icyurwa)” ntaho agaragara mu nyandiko.”

Amasezerano y’amahoro azasinywa akanemezwa burundu ejo hagati y’u Rwanda na Congo, azakurikirwa imbanza rizamasezerano yayo yasinyiwe i Washington ku wa 25 Mata uyu mwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *