#Kwibuka31 : Amafoto 20 aragufasha kwibuka no gusobanukirwa agahinda Abanyarwanda banyuzemo mu minsi 100 y’icuraburindi

Muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose twibuka Jenocide yakorwe Abatutsi mu Rwanda 1994, ni ngombwa ko twibukiranya bimwe mu bihe bibi Abanyarwanda baciyemo mu gihe k’iminsi 100 y’icuraburindi , ndetse tukamenya n’ingaruka zatewe na Jenocide ku Banyarwanda kugirango twese nk’abanyarwanda dukomeze kwirinda ikibi cose cyagarura amacakubiri.

Uyu munsi twabateguriye Amafoto arimo ubutumwa buhambaye agaragaza iri curaburindi n’ingaruka zaryo.

Ubwo Jenocide yabaga mu Rwanda, Abanyarwanda bahunze ibyabo , bahungira mu mahanga. Gusa nyuma yaho u Rwanda rubohorewe ndetse Genocide yakorerwaga abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda barongeye bagaruka mu gihugu cyabo ndetse bafatanya kubaka u Rwanda.
Mu gihe cya Jenocide urubyiruko rwari rwarahinduwe , rwari rwarihebeye gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi ntanumwe usigaye.
Impunzi n’Inkomere, zari nyinshi.
Ababyeyi baricwaga n’Abana babo ntibareberwe izuba, Iminja ziciwe ku mihanda , no mu bice byose.
Abana biciwe imiryango , bakisanga basigaye nta kivugira , ari imfubyi, ntanshuti nta muvandimwe. Gusa ikiza ubu igihugu cyatubereye umubyeyi utari gito.
Usibye kuba imfubyingusa, inzara yari yose ku bana bato ndetse n’abakuze.
Abana bato babonye ababo bose bashyingurwa.
Byari agahinda gakomeye kubona abo wari uzi bose bashyingurwa, ugasigara nta epfo nta na ruguru, ntawe ufite wo kwizera, utazi aho ujya, utazi niba ejo nawe uzaramuka yewe utazi niba uzongera no gutekereza k’imuntu.
Abantu babuze byose, babura aho kuba, aho guhungira, ibyo kurya, yewe ntibabaga baziko baza kubona n’Amazi yo kunywa.
Agahinda kari kose, ababyeyi bicirwaga abana mu mugongo, ababashije kubarokora nabo ntibari bafite ikizere cy’Ejo hazaza habana babo, ntacyo guheraho bari bafite, ntibari bazi aho bagana cyangwa uwo baganyira.
Ababyeyi n’Abana babo , inshuti n’Abavandimwe bari baryamye ku mihanda, kurarana n’imibiri y’abishwe ntibyari bikiduakanga kuko twasaga nkabihebye.
Twagizwe imfubyi na Jenocide, dusigirwa inshingano zo kurera barumuna bacu, tutazi natwe uko twakwirera gusa ibibazo byatugize bakuru imburagihe.
Ntitwigize tworoherwa nagato no gushyingura abacu, ababyeyi bacu, abana bacu , inshuti, ndetse n’abaturanyi, bose bishwe nta mpamvu uretse gusa kuzira uko bavuze, no kuzira amacakubiri twazanywemo nabiyitaga abeza.
Ababyeyi bari bageze mu gihe cyo kwishimira ko bibarutse, byaje kurangira bishyinguriye abana babo.
Uretse kuba imitima yacu yarangijwe bikomeye, n’imibiri yacu yarakomerekejwe bikomeye.
Byaraturenze kubona dukura turi bazima ariko twagera aho kwishimira ubuto bwacu tukagirwa ibimuga n’Abaturanyi, abo twitaga inshuti, n’abavandimwe.
Inshuti zimwe twakomeje gusangira agahinda, dushyingura ababyeyi bacu, bakuru bacu, barumuna bacu, bashiki bacu, n’inshuti zacu.
Agahinda ko kubura abagabo bacu, abagore bacu, nako ntikatworoheye.
Inkovu zabaye nyinshi, kugeza na nubu imibiri yacu iracyerekana ibikomere twatewe na Jenocide
Imibiri y’Abacu bazize Jenocide yari yandagaye mu imihanda yose.
Nyuma yicuraburindi ry’iminsi 100, ubu abacu bashyinguwe mu cyubahiro, hirya no hino mu nzibutso za Jenocide yakorwe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Gsa nyuma yicuraburindi, bumwe, ubwiyunge, ubutabera, byose byatumye tugera kuri byinshi tubifashijwemo n’ubuyozi bwiza bw’Igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *