Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko Leta iteganya gutiza abaturage ubutaka bwayo buhingwa bakabubyaza umusaruro ariko batabwiyandikishijeho kuko aho byakozwe ku bw’abaturage byatumye umusaruro wiyongera.
Gahunda yo gutiza ubutaka yatangijwe mu 2024, abafite ubutaka badahinga basabwa kubutiza bagenzi babo bakabuhingaho ibihingwa byera mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yavuze, aherutse kuvuga ko muri gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi, habonetse mu 2024 habonetse hegitari ibihumbi 30 ziganjemo iz’abaturage zitizwa ababuturiye, bituma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.
Ati “Izo hegitari ibihumbi 30 twari twazibonye ndetse twiyemeza ko tugiye kongera, ubu n’ubwa Leta tuzabushyiramo kuko hari isambu ya Leta umuturage yagenda agahingamo ibigori akeza agasarura ariko itamwanditseho ari iya Leta, nta kibazo biduteye rwose ni gahunda turimo.”
Ubuhinzi mu Rwanda bukorwa n’abarenga 69%, ndetse bwagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya mbere cya 2025.