Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, yashimiye abasirikare bahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ubwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga umujyi wa Goma.
M23 yinjiye mu mujyi wa Goma mu rukerera rwa tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma y’iminsi ibiri isabye ingabo zose zari ziwurimo kurambika intwaro, mu rwego rwo kwirinda ko hari ibyakwangirika.
Abasirikare binangiye bahanganye na M23, nyuma yo gutsindwa bamwe muri bo bahungira mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), zanga kubakira, zibamenyesha ko MONUSCO ari rwo rwego rukwiye kubakira.
MONUSCO yakiriye mu bigo byayo biherereye i Goma na Sake aba basirikare bageraga ku 2000, abapolisi n’imiryango yabo. Icyakoze, kugira ngo badahungabanya umutekano w’aho bari bari, bambuwe intwaro bari bafite.
Mu ntangiriro za Mata, M23 yashinje MONUSCO kurekura abasirikare 800 mu bo yakiriye, isobanura ko ari bo bamaze iminsi bagerageza guhungabanya umutekano w’umujyi wa Goma.
Mu rwego rwo gukumira ikibazo aba basirikare n’abapolisi bashoboraga guteza, Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) yamenyesheje impande zirebwa n’aya makimbirane ko igiye gutanga ubufasha mu kubacyura.
Mu cyiciro cya mbere, ICRC yacyuye abasirikare 130 tariki ya 30 Mata, nk’uko byasobanuwe na M23. Batwawe mu ndege ya Loni, ku kibuga mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa tariki ya 2 Gicurasi.
Ubwo Suminwa yakiraga aba basirikare, yabamenyesheje ko babaye intwaro kuko ngo bagize uruhare rukomeye mu gutuma abarwanyi ba M23 badafata umujyi wa Goma vuba.
Yagize ati “Turabizi ko mwakose ibishoboka kugira ngo Goma idafatwa. Ni mwebwe mwatumye turwana uko dushoboye kandi turabibashimira. Nubwo biriya byose byabaye, ntimukwiye gucika intege. Turi kumwe namwe, Leta na Perezida wa Repubulika bazakora ibishoboka kugira ngo byose bigende neza.”
Minisitiri w’Intebe yabamenyesheje ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we azabasura kugira ngo abashimire.


