Leta y’u U Rwanda yashimangiye ko rukiryamiye amajanja ku mugambi wa Tshisekedi na Ndayishimiye

U Rwanda rwagaragaje ko rudashobora kwirengagiza umugambi wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wo gukuraho ubutegetsi bwarwo.

 

Ni ingingo yagarutsweho na Amb Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 59 y’Akanama k’Uburengenzira bwa muntu.

Amb Bakuramutsa yagaragaje ko kuva mu mpera za 2021 u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’impungenge ku mutekano warwo, ziterwa ahanini n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Igiteye impungenge by’umwihariko ni ubufatanye bwongerewe imbaraga hagati y’Ingabo za Congo na FDLR ishyigikiwe na Kinshasa, umutwe wafatiwe ibihano na Loni kandi ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi ukaba ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere k’ibiyaga bigari.”

Yakomeje agaragaza ko ibindi biteye inkeke ari imitwe yitwaje intwaro irenga 200 ibarizwa mu burasirazuba bwa RDC n’ubushotoranyi iki gihugu cyagiye gikorera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ati “Ikindi na none giteye inkeke ni ibitero byinshi byagiye bigabwa na RDC k’u Rwanda birimo kurasa ku butaka bwarwo, kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’igisirikare za Congo, gushimuta Abanyarwanda baba muri RDC n’igisa n’ubukangurambaga bwateguwe bw’imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.”

Indi ngingo Amb Bakuramutsa yagarutseho ni imvugo zitandukanye zagiye zikoreshwa na Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bagaragaza ko biteguye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu Ukuboza mu 2022, Tshisekedi yumvikanye abwira urubyiruko rw’i Kinshasa ko yiteguye guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu cyo yise kuhobora Abanyarwanda.

Ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

Ni imvugo yaje kongera gushimangirwa na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Mutarama 2024, aho yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora agakuraho ubuyobozi buriho.

Muri iyi Nteko rusange, Amb Bakuramutsa yagaragaje ko aya magambo ateye impungenge kandi ko atigeze arenzwa ingohe.

Ati “Wenda ikindi giteye impungenge cyane ni imbwirwahume za Tshisekedi wa RDC na Perezida w’u Burundi, bashize amanga guhindura ubutegetsi mu Rwanda, ikintu cyarushijeho kuzamura umwuka mubi kandi kidashobora kurenzwa ingohe.”

Yagaragaje ko ikibazo cya M23 cyaturutse ahanini ku kwirengagiza akababaro k’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ashimangira ko ntaho gihuriye n’amahanga.

Ati “Agahinda kabo ntabwo katijwe umurindi n’igihugu cy’amahanga nk’uko bikunze kugarukwaho kenshi mu mbwirwaruhame, ahubwo gafite imizi mu guhuzwa, imvugo zihembera urwango no kwicwa. Ibi ni ibibazo byo gutsindwa kw’imiyoborere bikwiriye gukemurwa na Guverinoma ya RDC.”

Amb Bakuramutsa yashimangiye ko u Rwanda rugifite ubushake mu biganiro bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, igihe cyose bizaba bitabogamye cyangwa ngo bibe igikoresho cya politike.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *